DIRHI yaba irwanya igitugu, cyangwa iri kugwa mu mutego w’igitugu?

DIRHI yaba irwanya igitugu, cyangwa iri kugwa mu mutego w’igitugu? image004-300x225Abitabiriye DIRHI bagerageza kuganira mu kinyabupfura no mu bwubahane.

Bruxelles 16 Kamena 2012. Inama ngarukamwaka y’imishyikirano-huriro nyarwanda yiswe DIRHI (Dialogue Interrwandais hautement inclusif) yabereye mu Bubiligi nk’uko byari biteganyijwe. Inama y’uyu mwaka yiswe Table-Ronde yari yihaye inshingano yo guhuza abahagarariye amashyaka anyuranye akorera hanze y’u Rwanda kimwe n’izindi organisations zifite uruhare mu migendekere ya politiki. Hari hateganyijwe gucocera hamwe ibibazo bibangamiye igihugu n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe, bityo hagafatwa imyanzuro ijyanye no gufatanya gushakira umuti ibibazo by’igihugu. Inama y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya cyenda yageze ku myanzuro yatangarijwe public. Ariko ku babaza cyane ibijyanye n’imiterere y’inama ivugwa, birakwiye ko barushaho gusobanukirwa ku miterere y’ikiswe Dialogue Interrwandais, bakamenya uko ihagaze muri iki gihe.  Ni n’umwanya wo kugaragariza abahagarariye DIRHI uko abandi bababona, cyangwa se bakwiye kwibona mu rwego rwo gufasha kuvugurura imikorere. Dialogue Interrwandais ni igitekerezo cyiza, ariko itihatiye kunoza imikorere ishobora no kugira uruhare  mu kuzambya ibintu, cyane cyane iyo ukuganira kwagera ku rwego rwo gukikira ukuri no kubura transparence. Dialogue kugira ngo igere ku nshingano zayo, si uko igitekerezo cy’ibanze kiba koroherana no kubahana, ahubwo ni uko inkingi zishingirwaho ziba Ukuri n’ubwiyunge, ibindi bikurikiye byo kunoza imiterere y’ibiganiro biza hanyuma.

 

Abanyarwanda baganira neza bate bitabaye ko bahisha isura?

image002-300x225Akuzuye umutima gasesekara ku rurimi!

Yaba imva yirabye ingwa, yaba umwambaro mwiza wambariwe ku mufunzo w’igisebe, burya isura nziza igihe cyose iyo idatwikiriye ikintu cyiza kiyiri imbere ntacyo iba imaze. Si uko wasize amarangi meza inzu yubatse nabi bizayibuza guhirima, siko uteye irangi rishya imodoka y’umubore bizayiha kutagutetereza mu nzira, n’izindi ngero nyinshi. N’abishingiye gutegura ibiganiro-huriro nyarwanda bagombye kugera kuri iyo ntera yo gushyira  mu maboko y’abo ibereyeho initiative bagize, bityo Dialogue ikabona igashingira ku kuri na transaparence. Bitabaye ibyo, ibiganiro bishobora guhinduka umwanya wo gucurika abantu (manipilation), kimwe no kwizeza abantu ibitangaza!

 

Ikigaragaza mbere na mbere ko Dialogue Interrwandais ishobora guhusha (déraper)niba nta gihindutse, ni ikintu ubona gisa n’ubushake bwo gukikira ukuri ku bayirangaje imbere. Ibyo bijyana no kutagaragaza neza intego zigamijwe, kimwe no gudatanga icyerekezo (vision), hanyuma no gutagira abagomba gusaba za rapports zijyanye na gestion y’umushinga. (Assemblée constituante). Muri rusange nta nteko nkuru ifite ububasha iboneka mu miyoborere ya DIR. Niba abanyarwanda bagomba gukomeza kwizezwa ngo „nta yindi nzira ishoboka yo gukemura ibibazo by’u Rwanda uretse Dialogue Interwanrwandais », hagomba kugaragazwa ko koko iyo initiative ari iyabo. Nyamara bisa n’ibiboneka ko umuco wo gukikira ukuri ukunze kuranga abanyarwanda utatanzwe no muri iyo Dialogue. Ibyo bigaragazwa n’ikintu kimeze nko gudatinyuka kuvugira ibibazo biremereye ahabona, kutavugisha ukuri wanga kwiteranya na naka cyangwa naka, kugira ibibazo bimwe bitagomba kuvugwaho (sujets tabous), muri make ukuri ntikubonwa nk’intwaro dialogue yashingiraho, ndetse urebye ukuri kuracyafatwa nk’intwaro yo guhakishwa.

 

Uzasanga hari ibibazo abitabira inama batinya gukomozaho ku mugaragaro igihe bahuye, ahubwo ndetse ugasanga umuco wo gushaka ko ibibazo biremereye bigenda bijujurwa mu dutsiko (formmels ou informmels) dushobora guterana en marge y’amanama.

 

Niba hari ikintu cyagombye kuranga abifuza kugira ibiganiro, ni umuco wo gukunda ukuri. Ni byiza gukora modération kugira ngo hatabaho kutandukira no kwizimba mu magambo, ariko iyo moderation igamije kuniga igitekerezo kidashakwa, biba bigaragaza ko Dialogue ivugwa iba iri  mu magambo. Niba Dialogue ishaka koko guhindura soyiyete nyarwanda, yagombye guhera ku ndwara yayimunze ya mbere, ariyo kubangamira Ukuri no kwishimira kuba mu muco w’ikinyoma! Umuco wokamye abantu bamwe wo kuganira amagambo asize umunyu ariko mu bwihisho bategura imigambi yo kumarana biramenyerewe, ndetse aribyo bikaba binazwi ko bikomoka ku buhake butacitse mu bantu. Uwo muco rero wagombye gucika niba abantu bashaka kubaka.

 

Reka mbese turebere hamwe icyo Dialogue aricyo, mbere yo kwibwira ko byoroshye kuyitoza abandi:

 

Dialogue nk’uko yagombye kumvikana, ni ubwumvane (communication) bwagombye byibuze kuba hagati y’abantu babiri (nyagwa se impande ebyiri) ziganira. Nta muntu umwe wiganiriza uba ukora dialogue (kimwe n’uko nta ruhande rumwe rwiganiriza ruba rukora dialogue). Kugira ngo dialogue ibeho, ni uko haba hari impande ebyiri zibona ibintu ku buryo bunyuranye, zigashaka aho zihurira mu kungurana ibitekerezo (echanges). Ikiba kigamijwe ni ukugira icyo abantu bumvikanaho, cyangwa se amasezerano (accord). Muri Dialogue hagomba byibuze umuntu umwe Ubwira (emetteur), n’undi Ubwirwa (recepteur). Mu yandi magambo, uruhande rubwira, n’urundi rubwirwa. (Ubwirwa ashobora guhinduka nawe ubwira gutyo gutyo…). Ikivugwa hagati aho ari nacyo Dialogue iba ishingiyeho, gihabwa izina ry’Ubutumwa. Ubutumwa bugomba kwifashisha muri ibyo ururimi cyangwa ibimenyetso (ibikorwa) byumvikana. Ni ukuvuga ko niba ubutumwa butanzwe n’uruhande rumwe budashobora kwakirwa ku rundi ruhande kubera uburyo buvugitsemo, dialogue ntacyo igeraho.

 

Mu rwego rw’umuryango abantu babarizwamo, dialogue igomba kurushaho gukoranwa ubwenge kugira ngo Ubutumwa bwumvikane. Ibyo nibyo bita“ intelligence sociale“. Ni ukuvuga ko hagomba gukomozwa ku bibazo nyabyo biri mu bantu, hakarebwa intege nke zabo n’ikibuze kugira ngo imibanire igende neza, hakigwa ingamba zatuma habaho ubwumvikane ku bahuriye mu muryango umwe w’abantu. Muri urwo rwego, Dialogue igomba kwibanda cyane ku muco w’ukuri, kurusha uko yakwibanda ku miterere no ku bwiza bw’imvugo n’amagambo bikoreshwa.

 

Imvugo isigirije siyo izatera FPR kuganira!

image005-300x225Ambassadeur Uwibajije yahaswe ibibazo, nawe arisobanura biratinda. Yaba ari intangiriro ya demokarasi?

Hari ikintu abahagarariye cyangwa bategura Dialogue Interrwandais bokomeje kwibeshyaho, iyo bavuga ko dialogue ariyo nzira yonyine yo kuzakemura ibibazo biri mu gihugu. Bagombye kuvuga mu by’ukuri ko Dialogue ari inzira nziza ifasha mu gukemura ibibazo, ariko ntibavuge ko Dialogue ariyo nzira yonyine. Kuko iyo bigenze bityo, baba bagaragaje ubushake bwo gutangira ubundi buryo buteganywa, muri rusange baba ahubwo babangamiye dialogue mu baharanira gufasha igihugu. Niba ibyo kuvuga ko dialogue ariyo nzira yonyine batabikorera ubwende bagamije gusinziriza abantu kugira ngo abanyarwanda batabona neza ibibazo bibugarije, abategura Dialogue hari kintu bibeshyaho gikomeye. Bibaye biriya bya mbere ko abategura dialogue baba bafite projet itagararagara yo gushaka guhwinjarika abantu ngo ntibabone bibazo biriho, byaba biteye akababaro. Ariko niba babikorera kujijwa, byaba bisobanuye ko kuvuga ko Dialogue ariyo nzira yonyine izakemura ibibazo by’igihugu kwaba ari ukwibeshya. Ahubwo ndetse dialogue muri iki gihe yagombye kuba inzira yo guhuriza hamwe ibitekerezo by’abifuza gufasha igihugu, iyo ikaba intego nyamukuru igeza ku bufatanye. Naho ibyo guteganya kuganira na FPR byaza byunganira dialogue nyayo mu bahuje intego yo guhindura ibintu mu gihugu.

 

Reka turebe hamwe mbese ibyerekeye Ubwira n’Ubwirwa muri Dialogue Interwandais uko isa n’ikorwa muri iki gihe.Ubwira muri iki gihe mu rwego rwa DIRHI biraboneka neza ko ari abanyarwanda bashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Naho Ubwirwa  ikaba leta y’igitugu iyoboye u Rwanda muri iki gihe. Ikibazo muri ibyo aho gishigiye ni ahanga ngaha: Ese koko kuganira na FPR birashoboka?

 

Hari abantu bamaze iminsi basiragira i Kigali, cyangwa se bakagirana imishyikirano rwihishwa na FPR, ubu bakaba barafashe umugambi wo kumvisha abanyarwanda ko ibiganiro na FPR bishoboka. Ibyo nk’uko byasobanuwe bihagije na Bwana Sylvestre Uwibajije mu nama ya DIRHI yabereye i Bruxelles, urasanga hariho ubushake bwo kwemeza abantu ko ibiganiro na FPR bizashyirwa mu ngiro.

 

Nk’uko bigaragara mu rwego rwa Dialogue, Ubwira n’Ubwirwa bagomba kuba bakoresha ururimi n’ibimenyetso buri wese yumva, kandi ubutumwa butangwa bukaba bushingiye ku kuri, kugira ngo bwakirwe neza kandi bugeze abaganira ku masezerano.

 

Hakurikijwe ibisobanuro Bwana Sylvestre Uwibajije yatanze mu nama iherutse n’ibitekerezo yagaragarijwe n’abitabiriye inama, Ubwirwa ariwe FPR ntakoresha ukuri (afite indimi ebyiri). No mu gihe kandi yahinduka Ubwira, abantu bose bakomeza kubona ko FPR ifite indimi abyiri. Ikindi kandi kiboneka, ni uburyo bukoreshwa mu kuganira na FPR bigaragaza ko budashoboka. Prezida Kagame ubwe yivugiye ko ntawe uzahindura ibintu mu Rwanda yitwaje demokrasi. Mu gihe abaganira na FPR bashaka gutanga ubutumwa bwa demokarasi, bigaragaza neza ko Dialogue na FPR mu buryo itekerezwa kuri iki gihe idashoboka. Bityo ubutumwa muri Dialogue na FPR ntibushobora kugera ku bwumvikane cyangwa ku masezerano. Kubera iyo mpamvu rero, Dialogue Interrwandais igomba kuba mbere na mbere iy’abahuje ibitekerezo hagamijwe ubwumvikane mu gushyira mu ngiro intego bafite. Dialogue na FPR ntiyari ikwiye kugirwa intego y’ibanze,  mu gihe imikorere yayo izwi ko ari ukurwanya mu buryo bwose bushobaka abifuza ko ibintu byagenda neza mu gihugu.

 

Kuki abarangaje imbere DIR muri iki gihe bakomeje gushyira imbere kuganira na FPR?

image001-300x225Abayobozi b’amashyaka baboneyeho akanya ko kujya inama. Cadre de collaboration basanga ari ngombwa.

Iby’ubushake bwo kuganira byajyaga kumvikana, iyo abarangaje imbere Initiative ya DIR badahora muri slogan yo kuvuga ko Dialogue iteganyijwe ngo ariyo yonyine izakemura ibibazo by’ U Rwanda. Abayoboye Dialogue baragerageza kwemeza abantu ko kuganira (Dialogue) na FPR bishoboka, kandi ko inzira itariyo nta kindi yageraho. Muri make barasa n’abakumira abatekereza inzira zinyuranye, aho gushaka uburyo babahuza.

 

Reka se twemere ko Dilogue na FPR yazashoboka, ariko se izashoboka mu gihe abayoboye DIR bagerageza kumvisha abandi ko nta yindi nzira ibaho yo gukemura ibibazo?.Ibyo byose rero biri mu bishobora gutera abantu bitabira inama za DIR kwibaza niba iyo groupe de pression yavutse idafite umugambi udasobanutse wa manipulation yaba yibitsemo!

 

Hari ibigaragaza ko niba imikorere y’ikiswe DIR muri iki gihe idahindutse cyangwa ngo ivugururwe bishobora kuboneka mu maso y’abantu ko iyo Initiative yaba yaratangiwe hari izindi nyungu zibyihishe inyuma zitajyanye no gufasha iguhugu:

 

Ikimenyetso gikomeye ni ikijyanye n’inzego na organisation muri DIRHI. Ku muntu wese usanzwe umenyereye ibijyanye n’imiyobore y’abantu abona ko uko Dialogue Interwandais yubatse (organisation) muri muri iki gihe ari ibintu binyuranyije n’amahame ya demokarasi. (antidemocratique). Structures ziriho zonyine zirahagije kwerekana ko hariho kuniga demokarasi hagamijwe gushyira ibitekerezo by’abantu bake mu basigaye bose, kandi ibyo bikaba binyuze mu mayeri. Urugero, ntibyumvikana ko hashobora kubaho organisation idaha agaciro Assemblée générale, ngo iyo organasation ivuge ko igamije kubahiriza amahame ya demokarasi. Dore ikintu cyerekana ko uko DIR yubatse ubu ishobora guhinduka igikoresho cyo kuniga demokarasi mu banyarwanda yijeje ko aribwo buryo bwo nyine bwo gukemura ibibazo: Nta tegeko kugeza ubu ririho, ryerekana abagize Assemblée suprême ya DIRHI, arirwo rwego rwagomye kuba rukuru, rwaha amabwiriza izindi nzego zisigaye mu bigomba gukorwa.

 

Nyamara: Uzasanga hariho urwego permanent, ni ukuvuga urwego ruhoraho muri DIRHI. Rugizwe n’abantu bafashweho kuba abafondateri (Task Force) biboneka ko ari abantu bahuje ibitekerezo cyangwa se bafitanye isano n’ibikorwa bya rimwe mushyaka akorera hanze y’igihugu. Nabwo nta wakwiregiza uruhare bafite mu gushakira uburyo (moyens de fonctionnement) DIRHI, ariko ibyo ntibigomba kuba urwitwazo rwo gushaka guhatira abandi kugendera mu murongo w’ibyo bashaka kugeraho. Abo ngabo kandi (Task Force) birumvikana imirimo (attributions) bafite ntizasobanurwa, ariko ntawabyibeshyaho, niba bagerageza kujyana abandi mu murongo w’ibitekeerzo bo bifuza, ni uko inyuma y’igitekerezo kiriho hashobora kuba harimo ubushake bwo gukora manipulation. Nyuma y’iryo tsinda ry’abantu bahoraho (TF), hataho Comité de Coordination (CC). Iyo nayo uko ishyirwaho, cyangwa se uko Umunyamabanga uhoraho ashyirwaho, nta wazavuga ngo biturutse ku bushake bwa Assemblée (itariho cg. se ishobora guhindagurwa uko abayoboye babishaka). Nta gushidikanya rero, ibikorwa byose ntibigendera ku bitekerezo bituruka hasi, ahubwo bituruka ku bushake bwa Task Force! Hari abavuga ko ari uburyo moderne bwo gukora, nibyo birashoboka, ariko gutera umugongo amahame ya demokarasi nabyo bigira ingaruka zabyo zitagomba kwirengagizwa.

 

Muri rusange, niba Assemblee ya DIRHI  igizwe muri principe n’abahagarariye Organisations zemera gukorana na DIRHI, birakwiye ko ishyirwaho rya Komite rigenwa n’izo organisations kandi zikagira uruhare rugaragara mu mikorere ya komite. Birakwiye kandi ko gufata ibyemezo biremereye, tuvuge nko kwiyemeza kuganira na FPR n’ibindi, byajya bikorwa habanjwe kumenywa icyo Organisations zemeye gukorana na DIRHI zibitekerezaho. Hagombye kandi kubaho urwego rwabasha gutuma abayoboye organisations zinyuranye bagira ijambo ku byemezo bifatwa mu rwego rwa DIRHI. Ntabwo bishobora kwihanganirwa ko habaho guturwaho ibyemezo n’abantu bamwe kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bantu. Urugero ni nk’igikorwa cyo guteganya Ibaganiro na FPR, mu gihe biboneka ko inzira ibiganiro byanyuramo kugeza ubu zifutamye, kandi ko nta cyo zageraho.

 

Umwanzuro : Kwinegura (autocritique) bitera kwivugurura

 

Iyi nyandiko ntigamije gusenya Initiative ya Dialogue Inter Rwandais, ahubwo igamije kwinegura. Nk’uko bigaragarira buri wese, umwanditsi w’iyi nyandiko ni umuntu umenyereye ibijyanye na Initiative ya DIR, ariko uharanira ko intambwe ya kuvugurura yaterwa igihe cyose bibaye ngombwa. Muri iki gihe, dukurikije ibikorwa bishya by’ingoma y’igitugu mu Rwanda, birasaba DIR kutajenjeka, ahubwo igafata ingamba nshya zo kunoza imikorere. Ntabwo aruko FPR itumye umuntu ngo naze abwire abandi ko yiteguye kuganira, ko abantu basimbukira hajuru nk’abatakirwambaye ngo Dialogue yagezweho. Dialogue kugira ngo ishoboke igomba kugira ibiyibanziriza (préalables), kandi muri ibyo umurongo wo guharanira ukuri ni ingenzi. DIRHI nikomeze itere imbere, ariko rero ifate ingamba zo kuvugurura, kugira ngo ibashe koko kwerekana ko iharanira inyungu za rubanda.

 

Mike Nkusi

 

 

regardouvrier |
tawfikkanzari |
justiceaurwanda3 |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | cgteiffagenergieraa
| leahan158
| acmjeunes